Fathers’ Union- FU/EAR Cathedral St-Etienne
Yateguye umwiherero ugenewe abubakanye basengera kuri Cathedral St Etienne
Italiki: 2/7/2018
Ahantu: Dian Fossey Hotel (Nyiramacibiri), i Shyorongi
Ingingo izaganiriweho: Umugambi w’Imana ku bubatse ingo
Intego yari igamijwe n’ikiganiro: Kuba koko ishusho y’Imana mu ngo zacu n’ahandi hose nk’abakristo bubatse
Uwatanze ikiganiro kur’iyo ngingo: Rev. Innocent Sindikubwabo na Madamu we
Abawutumiwemo: Abubakanye (couples) basengera kuri Cathedral St-Etienne
Intego nkuru:
– Gufasha kumenyana no kubaka ubuvandimwe nk’abakristo basengera hamwe
– Gufasha abubakanye gukomeza kubaka umuco w’ubusabane nyuramutima hagati yabo no mu rugo muri rusange
– Kubaka umuco w’ukwiyemeza kubw’umurimo w’Imana mu rugo no mu Itorero
(Izo ngingo z’intego zikubiyemo ibyifuzo kubwo kunoza imyifatire, imigenzereze, imikorere n’ubwitange ku bagabo mu miryango no mu Itorero: expected outcomes)