Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 11/8/2018 abaririmbyi babarizwa mu makorari yose akorera umurimo w’Imana muri St.Etienne Cathedral bakoze umwiherero kugirango bahabwe impuguro zibafasha kurushaho gukora imurimo neza no kuwusengera.
Intego y’uwo mwiherero (theme) yari “Kuramya Imana mu ntego no mu bumwe” (Colossiens 2: 6-7),
Umwigisha Pastor Habyarimana yatanze Inyigisho zikubiye mu ngingo 5 arizo: UMURAMYI, KURAMYA, UBUMWE, INTEGO, IMBOGAMIZI.
I. UMURAMYI
- Umuramyi agomba kuba yarakijijwe
- Umuramyi agomba kuba azi ijambo ry’Imana, kugirango abone ibyo agaburira abantu bibubaka (eg. Umuramyi agomba kwirinda gutanga ubutumwa mundirimbo bujyanye n’ibikomere yagize mubuzima bwe… nk’indirimbo zimwe na zimwe tujya twumva)
- Umuramyi agomba kuba ari umunyamasengesho
- Umuramyi agomba kuba azi guhunika ibiruta ibyo atanga (agomba kuba afite umutima mugari)
- Umuramyi agomba kwitoza / kwitegura guhinduka mu ngeso buri munsi
- Umuramyi agomba kubikora adafite amaganya y’isi (“…Ubabaye nasenge, uwishimye nawe naririmbe”)
II. KURAMYA.
- Kuramya ni ubuzima umuntu agimba kubamo mu bintu byose akora
- Kuramya nukujya kumutima w’Imana ugakuramo ibiriyo ukabisangiza abandi binyuze mukuririmba
- Kuramta nugutanga ubuzima bwawe
- Kuramya si ukuririmba Yesu gusa, ahubwo nugusa nawe akagutuma ibyo uzajya umubwirira abantu
III. UBUMWE.
- Gukorera Imana mumwuka umwe
- Kwakirana mu miterere (nta kumva ko wowe uko uteye ariko kwiza kurusha ukwa nugenzi wawe)
- Guhuza iyerekwa (Kuvuga ubutumwa mufatanije mukabuvuga hose nta mupaka… Uhereye i Yerusalemu kugera kumpera y’isi)
- Guhuza imikorere
- Kwemeranwa mu myizerere
IV. INTEGO
Itego yo kuramya Imana yakagonbye kuba:
- Kuzana abantu kuri Yesu
- Kumanura ubwami bw’Imana mw’isi
- Kuramya bituma abanyamibabaro bishima
- Kuramya byirukana abadayimoni
- Gutoza abazadukomokaho kubaho ubuzima buramye
V. IMBOGAMIZI
Imbogamizi z’umuramyi ni:
- Icyaha
- Amaganya y’isi
- Ibikomere yahuye nabyo mubuzima